mercredi 30 mars 2016

Hari bamwe.. bifuza kwandika ku mateka ya Jenoside bagatangirwa n’amikoro make



Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa CNLG Jean Damascene Bizimana mu kiganiro n’abanyamakuru (Ifoto/ Faustin Niyigena)
Nubwo muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi harimo gushishikariza Abanyarwanda n’Abanyamahanga kuvuga no kwandika ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, ababyitabira ni bakeya kubera ahanini kubura amikoro.
Iyo urebye ubushakashatsi ndetse n’ibitabo byandikwa kuri jenoside usanga ari bike, hagenderwa gusa ku buhamya bukunze gutangwa mu gihe cyo kwibuka.
Izuba Rirashe ryaganiriye na bamwe mu babonye Jenoside bifuza kugira icyo bakwandika, bavuga ko imbogamizi bafite ari amikoro no kutabona ubufasha n’ababayobora (editors).
Uwimana Emmanuel, ni umusore w’imyaka 35, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko kuva kera yifuza kuba yakwandika amateka yabayemo ya Jenoside n’ingaruka zayo, ariko ntarabigeraho kubera kubura amikoro.
“Wenda nshobora kubona machine nandikisha, ariko se ninkenera unkosora nzamukura hehe? Ninkenera se gusohora igitabo byo nzabikura hehe?”
Uwimana umaze kwandika byinshi ku mateka ya Jenoside iwabo, avuga ko akibibitse muri mudasobwa ye. Ngo nta nama abona, nta nkunga, byose bikaba bimuca intege.
“Hari igihe mara igihe ntarongeraho na paji imwe, nibwira nti n’ubundi n’iyo narangiza kubyandika sinahita mbisohora.”
Gusa avuga ko kwandika amateka ya jenoside ahereye ku buhamya bwe n’ibyabereye mu gace k’iwabo ngo yumva ari ingenzi, kugira ngo ukuri kurusheho kumenyekana yaba mu Banyamahanga bapfobya batabizi, ndetse n’urubyiruko.
Uwacu Julienne, Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko koko ikibazo cy’ubucye bw’abakora ubushakashatsi n’abandika kuri Jenoside buhari, ngo ariko hari ingamba zidasanzwe zafashwe kugira ngo ayo mateka atazibagirana cyangwa se ngo ahindurwe n’abapfobya jenoside.
“Turamutse tutanditse cyangwa se ntihakorwe ubushakashatsi, hari ibimenyetso bimwe tudashobora kubona, hari n’aho tudashobora kugera.”
Ngo hari ibyakozwe ariko bidashimishije. Ubushakashatsi bwagiye bukorwa n’abantu ku giti cyabo, hari ubwagiye bukorwa n’inzego za Leta ndetse n’ubwakozwe n’abanyamahanga.
Ngo by’umwihariko muri uyu mwaka, hari ibyakozwe ngo amateka ya jenoside abungabungwe.
Amadini, ibigo bya Leta, iby’abikorera, amashuri, basabwe gukora ubushakashatsi k’uko jenoside yakozwe iwabo.
“Twabafashije kubaha imirongo y’ibyabafasha gukora ubwo bushakashatsi, Ibyo nibikorwa bizafasha kubona amakuru kuri jenoside hirya no hino mu gihugu.”
Ngo ubuhamya butangwa hirya no hino mu gihe cyo kwibukwa bufatwa amajwi n’amashusho, buzaherwaho kugira ngo nibura ibirimo tubibike.
Hari kandi n’amakuru yamenyekanye mu gihe cy’inkiko gacaca. Hari ibiri mu majwi, mu nyandiko, hari gahunda yo kubibika mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo byanifashishwa n’abashakashatsi.
Ngo hari n’ishami ry’ubushakashatsi rishamikiye kuri CNLG, rikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ngo kugeza ubu hari ubumaze gukorwa ku bice bitandukanye by’igihugu, ubuheruka ni ubwakorewe mu cyahoze ari intara ya..Gisenyi.
Abantu ku giti cyabo bifuza gukora ubushakashatsi, CNLG ngo ifite inshingano zo kubafasha.
Ngo inkunga itangwa hari ubwo iba atari amafaranga gusa, nko kureba uburyo igitabo cyangwa se ubushakashatsi bwanditse, gusoma, kujya inama, ni bimwe mu bikorwa na CNLG mu nshingano zayo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Uwimana Jean Damascene, avuga ko nta ngengo y’imari yihariye iri muri CNLG yo gufasha abantu ku giti cyabo.
Ngo Ikigo cy’Ubushakashatsi cya CNLG ni cyo kigenerwa amafaranga yo gukora ubushakashatsi kuri jenoside.
“Abandi bashakashatsi bashaka kwandika tubagira inama, tukabereka umurongo ngenderwaho kugira ngo ubwo bushakashatsi bwuzure, tukanakusanya amakuru n’ibimenyetso dufite, natwe tukabibaha.”
Uwacu asaba Abanyarwanda ko guharanira kubika amateka ya jenoside babigira umukoro, nk’umusanzu wo kubaka u Rwanda.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire