
Ishingwa rya Radio Rwanda ntirivugwaho rumwe

Perezida w’u Rwanda n’u Burundi bigeze kuyitukaniraho

Abaturage bajyaga kuvumba Radio

Radio zigenga zakebuye Radio Rwanda
Inzobere mu itangazamakuru ryo mu Rwanda zigaragaza ko radio ifite akamaro kanini mu muryango nyarwanda, kuko iha benshi amakuru agezweho, ndetse ikanabigisha binyuze mu biganiro n’izindi gahunda.
Umuyobozi wa Radio Rwanda, wanabaye umwarimu mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda,
Aldo Havugimana agira ati “Nibura ingo 98 % zifite radio. Ni ukuvuga ngo ni yo abaturage bazinduka, cyangwa se baryama bakererewe babasha kumva, ni yo soko y’amakuru ihoraho ku Banyarwanda hafi ya bose. Ni ukuvuga ko radio irenze kuba igitangazamakuru! Radio ni ubuzima bw’Abanyarwanda, bazinduka bayumva bakarara bayumva….”
Radio Rwanda ni yo yashinzwe bwa mbere mu gihugu, ndetse n’iyo yumvikana mu bice byose, dore ko igera ahantu henshi mu Rwanda, ndetse n’abaturage bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda cyane cyane abatuye ku mbibi barayumva, nk’uko byemezwa na Aldo Havugimana.
Ibiganiro bya Radio Rwanda bikorwa mu Kinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, ndetse n’Igiswahili.
Amateka ya Radio Rwanda ntabwo avugwaho rumwe ku mwaka yashinzweho, hari aho usanga bavuga ko yashinzwe mu 1961, abandi bakavuga mu 1963.
Paul Mbaraga, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, wanakoze kuri Radio Rwanda guhera mu 1976 kugeza mu 1990, yabwiye IGIHE ko ubwo yashingwaga yari akiri umwana muto, ariko ngo nyuma y’aho atangiye kuyikoreraho, ngo yatangiye gushakisha amateka yayo maze bamubwira ko yashinzwe mu 1961 mbere gato y’uko ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bibona ubwigenge.
Yagize ati “Ubuhamya bwanjye ni uguhera muri 1976 ubwo natangiraga kuhakora, ariko ku bw’amateka numvaga ko yatangiye mu 1961 hasigaye igihe gito ngo u Rwanda rubone ubwigenge. Mbere y’icyo gihe Radio yakoreraga i Bujumbura ikorera u Rwanda n’u Burundi (Rwanda-Urundi).Harimo abakozi b’Abarundi ndetse n’Abanyarwanda. Habura igihe gito kugira ngo duhabwe ubwigenge, habaye ikibazo cyo kugira ngo u
Burundi buzagire Radio yabwo n’u Rwanda rugire iyarwo.”
Mbaraga yakomeje agira ati “ubwo byabaye ngombwa ko abakozi bayo bari Abanyarwanda bambukana ibyuma batangira gukorera i Kigali, icyo gihe bashyirirwaho ibikoresho byoroshye kugira ngo Radio ishobore gutangira gukora.”
Yanongeyeho ko mu ntangiriro zayo, yari ishinzwe kunyuzaho amatangazo ya Leta ku butegetsi bwa Perezida Gregoire Kayibanda, igafashwa cyane n’u Bubiligi. Nyuma yaho yaje gufashwa na Leta y’u Budage.
Ati “Aho njye ninjiriye muri Radio Rwanda, nasanze ifashwa cyane n’u Budage, bitewe n’uko ahanini bwari bufite umusozi wa Kinyinya bwashinzeho ibyuma bifasha radio yabwo ya Deutsche Welle gusakaza amajwi hano muri Afurika, muri Asia, ndetse no muri Amerika y’Epfo.”
Mu 1972: Abayobozi b’u Rwanda bateranye amagambo n’abo mu Burundi babinyujije kuri radio
Mbaraga yabwiye IGIHE ko bimwe mu bintu bidasanzwe yibuka byabaye kuri Radio Rwanda, ari mu 1972 ku butegetsi bwa Perezida Micombero wo mu Burundi,ubwo muri iki gihugu habaga ubwicanyi,bavuga ko Abahutu bari kwicwa bitewe n’uko bari bashatse gukora Coup d’etat ndetse banashotoye Abatutsi.
Bivugwa ko muri icyo gihe ingabo z’u Burundi zatuye umujinya Abahutu zirabahohotera. Perezida Kayibanda yatangiye kuvugira kuri radio Rwanda atuka abategetsi bo mu Burundi mu rwego rwo kurengera Abahutu byavugwaga ko bicwaga mu Burundi.
Ati “Icyo gihe nari ntaratangira gukora kuri Radio Rwanda, ariko najyaga numva binyuraho. Abanyapolitiki bakoresheje Radio Rwanda na Radio Burundi mu guterana amagambo kubera umwuka mubi wari hagati y’ibihugu byombi. Imbwirwaruhame za Kayibanda kuri Radio Rwanda zagaragazaga ko ashaka gutabara Abahutu bo mu Burundi.[…]”
Nyuma y’aho Juvenal Habyarimana akoreye coup d’etat agahirika Kayibanda mu 1974, Radio Rwanda yahujwe n’ibindi binyamakuru bibiri bya leta byandikaga, hanyuma bakora ORINFOR.
ORINFOR yari ikubiyemo Radio Rwanda, ibinyamakuru byandika ari byo Imvaho na La Nouvelle Relève, ndetse na Televiziyo y’u Rwanda yatangiye nyuma muri 1993.
Radio Rwanda ya mbere ya 1994
Mbaraga avuga ko mu gihe yakoraga kuri Radio Rwanda, ibijyanye n’ikoranabuhanga, no gusakaza amajwi kure byari bikiri hasi.
Ati “Ubu ibintu byose umunyamakuru abikorera kuri mudasobwa ye abibona, hari porogaramu zifasha umunyamakuru gutegura ibiganiro n’ibindi. Mu gihe cyacu, iyo washakaga gutegura akaganiro k’iminota ibiri byagutwaraga nk’umunsi wose! Waba ushaka gutegura icy’amasaha abiri, byagutwaraga nk’icyumweru cyose.[…]”
Umuyobozi wa Radio Rwanda, Aldo Havugimana avuga ko muri iki gihe Radio Rwanda yumvikana mu gihugu hose, mu duce two mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, ndetse n’abo mu mahanga bakoresheje ikoranabuhanga rya internet.

Aldo Havugimana, Umuyobozi wa Radio Rwanda
Radio Rwanda ifite amashami mu ntara zose z’u Rwanda arimo Radio y’Abaturage ya Huye, iya Rubavu, iya Nyagatare, iya Rusizi, n’iya Musanze.
Abaturage bajyaga kuvumba Radio Rwanda
Mu myaka yo hambere, bamwe mu baturage bajyaga kuvumba Radio ku bazitunze, dore ko bari bake. Bajyaga kumva ku baturanyi babo amakuru, ibiganiro bikunzwe birimo nk’ikinamico, nk’uko byemezwa na Habiyambere André wari utuye ahahoze ari Komine ya Kigarama, muri perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu Ntara y’Iburasirazuba.
Habiyambere yagize ati “Mu myaka ya 1980, mu gace twari dutuyemo, Mariko n’abandi bake cyane nibo bari batunze radio. Twajyaga iwe kumva amakuru, ndetse n’ikinamico!”

Mu myaka yo hambere radiyo yatungaga umugabo igasiba undi
Mbaraga na we yemeza ko ubwo yakoraga kuri Radio Rwanda abaturage bari batunze radio bari bake.
Ati "Wasangaga umuntu utunze radio ari umukire. Nko mu byaro, abarimu ni bo babaga bazitunze. Umuturage yarahingaga agasarura, akajyana ibyo yejeje ku isoko afite umuhigo wo kugura radio !’’
Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, hari bamwe mu banyamakuru ba ORINFOR bahitanywe na yo.
Muri Mata 2012, Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council) yashyize ahagaragara urutonde rw’abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri bo harimo 14 bo muri ORINFOR, abenshi bakaba barakoraga kuri Radio Rwanda.
Abo banyamakuru ni Bucyana Jean Bosco, Kalinda Viateur wari uzwiho kogeza umupira cyane,Karambizi Gratien,Karangwa Assumpta, Mbunda Félix, Munyarigoga Claude, Nshimiyiryo Jean Eudes, Ntaganda François, Nyiraneza Thérèse, Rubwiriza Tharcisse, Rudahangarwa Jean Baptiste, Ruhigira Callixte, Rwiyegura Ange Albert,na Sebanani André wari uzwiho kugira impano mu gukina amakinamico, ndetse akanaba umuririmbyi uyobora abandi muri Orochestre Impala.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ORINFOR yakomeje kwiharira isoko ry’u Rwanda mu itangazamakuru kugeza mu mwaka wa 2004 ubwo radio zigenga zatangiraga gushingwa.
Muri 2013, ORINFOR yahindutse Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho (Rwanda Broadcasting Agency), muri gahunda yo guha itangazamakuru ry’u Rwanda ubwisanzure.
Ibinyamakuru Imvaho Nshya na La Nouvelle Relève byeguriwe abikorera ku giti cyabo.
Radio zigenga zakebuye Radio Rwanda
Ubwiyongere bwa radio zigenga bwatumye Radio Rwanda na Televiziyo Rwanda zivugurura imikorere zitangira gukora amasaha 24/24, iminsi 7 kuri 7.
Guhera muri 2004, ubwo hatangiraga kuvuka radio nshya mu Rwanda zizanye imikorere ndetse n’ibiganiro bishya, byatumye Radio Rwanda na yo itangira kugendera muri uwo murongo, urugero ni aho mu cyumweru yacishagaho gusa ikiganiro cy’imikino inshuro imwe, none ubu gitambuka buri munsi.
Urundi rugero, ni uburyo izo radio nshya zigenga zaje zishingiye cyane ku biganiro by’imyidagaduro no gucuranga umuziki, byatumye Radio Rwanda ifungura shene yayo ya kabiri yitwa Radio Magic FM ishinzwe by’umwihariko kunyuzaho ibyo biganiro gusa.
Ibi kandi byanatumye Radio Rwanda iha akazi abanyamakuru bakiri bato batuma ijyana n’igihe.
Umuyobozi wa Radio Rwanda, Aldo Havugimana, avuga ko izo radio zigenga zatumye radio Rwanda irushaho kunoza imikorere yayo.
Ati " Iyo wiruka mu kibuga wenyine, ntabwo wamenya umuvuduko wawe! Ni byiza kugira abo mukinana mu kibuga, noneho bikagaragara niba nawe uzi kwiruka. Ntekereza ko kuri radio Rwanda, andi maradio yigenga ni uburyo bwo kwipima bituma ukora cyane kurushaho.”
Ubu mu Rwanda habarurwa radio zirenga 30 kandi zikorera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibyuma bya tekiniki bya Radio Rwanda

Inyubako Radio Rwanda ikoreramo ku Kacyiru

Paul Mbaraga, Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, wanakoze igihe kinini kuri Radio Rwanda

Studio ya
Magic Fm, radio ishamikiye kuri Radio Rwanda

Abanyamakuru ba Radio Rwanda mu cyumba bateguriramo amakuru