mardi 3 mai 2016

Amakipe arenga 10 mu mukino wo koga azitabira irushanwa ryo kwibuka


Amakipe arenga 10 mu mukino wo koga azitabira irushanwa ryo kwibuka


Amakipe arenga icumi niyo azitabira irushanwa ryo kwibuka abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 22.
Ni ku nshuro yaryo ya gatandatu rizaba riba, rikabera kuri Alpha Palace Hotel ku itariki ya 28 Gicurasi uyu mwaka.
Iri rushanwa ryo koga (swimming) riri muri gahunda yashyizweho na Minisiteri y’umuco na siporo ko amashyirahamwe yose y’imikino ashyiraho amarushanwa yo kwibuka abagore n’abagabo bari bafite aho bahuriye na siporo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Kinimba Ufitimana Samuel uyobora ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda avuga ko irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe menshi ugereranyije n’andi marushanwa yaribanjirije.
Ufitimana yagize ati: “Uyu mwaka hagiyeho amakipe menshi mu bice bitandukanye by’igihugu. Mu kwezi kwa kane twazengurutse igihugu dushishikariza uturere gushyiraho amakipe.”
Ufitimana avuga ko amwe mu makipe yari yaravuyeho yongeye agasubizwaho mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino wo koga. Aya makipe harimo Rwamagana na Kaminuza y’u Rwanda-Butare swimming club.
Muri iri rushanwa hitezwemo guhangana hagati y’amakipe abiri ariyo Zenith S C ikomoka muri Karongi na Cercle Sportif de Kigali ifite igikombe giheruka.
Andi makipe azitabira iri rushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi ni: Cool Water Swimming Club “Indengamivumba”Sports view, Sanitas, Alpha Palace, Les Dauphins,Town S.C, CercleSportif de Kigali, Muhazi S C, Zenith, Beach Boys S C from Rubavu, GSOB Indatwa na Riviera S.C.

mercredi 30 mars 2016

Turishima ngo twitwa ba Francis turimo turaterekera imizimu y’Abazungu – Min Kaboneka


Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka, aganira n'Intore z'Imbonezamihigo, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2016 (Ifoto/Urinzwenimana Mike)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ashimangira ko niba Abanyarwanda bashaka kugera ku iterambere rirambye, bagomba kumenya uburyo Abakoloni bishe umuryango nyarwanda babicishije no mu madini.
Minisitiri Francis Kaboneka yabanje gusobanura uburyo Abakoloni ngo baciye urutirigongo rw’u Buhinde (indangagaciro z’Abahinde) kugira ngo babashe kubakoloniza, bidatinze n’urutirigongo rw’u Rwanda baraza bararuzahaza.
Minisitiri Francis Kaboneka ahamya ko amadini ari inzira abakoloni bakoresheje mu gucamo ibice abo bakolonizaga barimo n’Abanyarwanda “ku buryo n’ubu ingaruka zikidukurikirana.”
Yagize ati “Ibi turimo by’Itorero ni kamere ariko bari barabitesheje agaciro ngo ni ibishitani. Ni yo mpamvu ubyara umwana ukamwita Uwimana, wamujyana kwa Padiri akamwita Francis ngo Uwimana ni iripagani kandi usenga Imana! Ntituri ibicucu?”
Yunzemo ati “Ugasenga Imana ariko izina Uwimana rikitwa iripagani kuko ari Irinyarwanda, ari Irinyafurika! Ukitwa Francis ukumva uri igitangaza. Turishima ngo twitwa ba Francis kandi turimo turaterekera imizimu y’abazungu, iyacu twayitesheje agaciro. Uzatera imbere gute se dufite iyo mitekerereze?”
Aya ni amwe mu magambo Minisitiri Kaboneka yabwiye Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali bateraniye mu Itorero i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Werurwe 2016.
Minisitiri Kaboneka avuga ko adapinga Imana, ariko ko niba Abanyarwanda bashaka gutera imbere bakwiye kumenya ko hari imyemerere ya kizungu bimakaje bitari ngombwa, bagata indangagaciro zabo zakagombye kuba ari zo zitezwa imbere nk’ubupfura, ubutwari n’izindi.
Yakomeje agira ati “Tukajya kuririmba ngo kiliziya yakuye kirazira. Bakakubwira ngo wariye umugati wa Yesu urimo urya capati wikoreye! Ntabwo mpinga Imana, Haleluya! Ariko niba tuvuga ngo dushaka gusubira ku bunyarwanda hari ibyo tugomba kwemera.”
Yagarutse ku buryo Abanyaburayi bigabanyije Afurika mu mpera z’ikinyejana cya 19, bakaza bakayitegekana ubugome mu nyungu zabo, na nyuma y’irangira ry’ubukoloni hakajyaho Leta z’Abirabura na zo zaje zigatera ikirenge mu cy’Abazungu mu gucamo ibice Abanyafurika.
Minisiiri Kaboneka yatanze ingero ku buryo ibyari ibyiciro by’ubukire by’Abanyarwanda byateshejwe agaciro bikavunjwamo amoko ya Hutu, Tutsi na Twa, bikarangira bivuyemo amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.
Meya w'Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza, umwe mu bari bitabiriye ikiganiro cya Minisitiri Kaboneka
Meya w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza, umwe mu bari bitabiriye ikiganiro cya Minisitiri Kaboneka
Ese koko Abahutu n’Abatutsi bakomotse za Tchad na Ethiopia?
Mu kumvisha aba bajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali ko Abanyarwanda bari abavandimwe kandi ko bataturutse za Tchad na Ethiopia, yabanje guhagurutsa abo mu bwoko bw’Abasinga, ati “Babahe mikoro buri wese ambwire ubwoko bwe muri ibyo by’Abahutu, Abatwa n’Abatutsi, kandi muvugishe ukuri.”
Hahise hahaguruka Abasinga nka makumyabiri, bamwe bakavuga ko iwabo bababwiye ko ari Abahutu abandi bavuga ko babwiwe ko ari Abatutsi. Ati “None ubwo Abahutu baturutse Tchad n’Abatutsi bavuye Ethiopia ubwo muhuriye ku Businga gute?”
Nyuma y’Abasinga Minisitiri Kaboneka yahise ahagurutsa n’Abazigaba, na bo ababaza ikibazo nk’icyo yabajije Abasinga, na bo bamwe bakavuga bati “Bambwiye ko data ari Umuhutu mama akaba Umututsikazi, ubwo ndi Umuhutu, ” undi ati “Bambwiye ko data ari Umututsi mama akaba Umuhutu, ubwo ndi Umututsikazi” gutyo gutyo…
Mu gusa n’utanga umwanzuro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagize ati “Abazigaba bakomoka kuri Kazigaba. Ubwo Kazigaba yabaye Umuhutu aba n’Umututsi ate? Ng’uko uko twapfuye, ng’uko uko twatakaje imbaraga.”
Yahise abihuza n’urugamba Ingabo za RPA zarwanye zibohora igihugu, avuga ko nta kindi cyatumye zibasha gushwiragiza iza Leta yariho zitwaga FAR usibye intumbero yo kubaka ubunyarwanda, ati “Izuru ryawe n’uburebure bwawe ntacyo bimaze, igifite agaciro ni icyo umariye igihugu cyawe.”
Minisitiri Kaboneka asanga “Habyarimana yari afite intwaro ikomeye” yashoboraga kumufasha gutsinda urugamba kuko yari afite abasirikari benshi ndetse n’amikoro, ariko ko ibyo byose nta musaruro byatanze “kubera kutagira umutima w’igihugu.”
Yakomeje abisobanura muri aya magambo: “Habyarimana yafashe ba Banyarwanda abacamo ibice, afata Abanyarwanda abita ibyitso bakajya babagaburira igikoma mu nkweto, bamwe muri kumwe hano, abo bari bagezweho, abandi barabica, mwa bantu mwe aho muzayobora mujye mwirinda amacakubiri. Batangira guhimbira inkotanyi ngo zije kumara Abahutu….”
Minisitiri Kaboneka yabwiye aba bajyanama ko nibadakorera hamwe ngo bashyire ubunyarwanda imbere y’ibindi byose nta terambere igihugu kizapfa kigezeho, ati “Umwanzi wanyu ni uzababwira ngo mwicemo ibice. Ubu se ko mwicaye aha ngaha mwaba muri Abahutu, mwaba muri Abatutsi, mwaba muri abatwa, ibyo byose ni gasiya. Muribonamo ubunyarwanda.”
Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali bateraniye i Gabiro mu Itorero ry’Ibyumweru bibiri risatira umusozo kuko ryatangiye kuwa 16 Werurwe 2016, rikaba ryitabiriwe n’abajyanama 834 barimo abagabo 494 n’abagore 340.
Abaguverineri b'Intara y'Amajyepfo, Iburasirazuba n'iy'Iburengerazuba, mu cyumba cy'inama i Gabiro, bakurikiranye ikiganiro cya Minisitiri Kaboneka (Ifoto/Urinzwenimana Mike)
Abaguverineri b’Intara y’Amajyepfo, Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba, mu cyumba cy’inama i Gabiro, bakurikiranye ikiganiro cya Minisitiri Kaboneka (Ifoto/Urinzwenimana Mike)
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, na we ari mu bakurikiranye ikiganiro cya Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu (Ifoto/Urinzwenimana Mike)
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, na we ari mu bakurikiranye ikiganiro cya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (Ifoto/Urinzwenimana Mike)

Leta ya Georgia yagize Mata ukwezi kumenyekanisha Jenoside



Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze kwemeza ko ukwezi kwa Mata kuba ukwezi ko kurwanya Jenoside no kuyimenyekanisha.
Iyi Leta iravuga ko ukwezi kwa Mata, kugomba gufatwa nk’ukwezi ko kwibuka Jenoside zabaye hirya no hino ku isi, harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Impamvu uku kwezi kwatoranyijwe, ni uko nka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye muri Mata 1994. Iyi yahitanye Abatutsi barenga miliyoni, Jenoside yakorewe Ab’abanyarumeniya yabaye muri Mata kuva 1915-1917, Jenoside yakorewe Abanya-Cambodian nayo yabaye muri Mata 1975.
Ikinyamakuru Armenpress kiravuga ko ubuyobozi bw’iyi leta iyoborwa na senateri David Perdue, buvuga ko “Ni ngombwa ko habaho kwigisha abantu Jenoside zabaye, n’uburyo bwo kuzirwanya, ibi nibyo bizatuma habaho no kurwanya indi Jenoside ishobora kubaho.”
Leta ya Georgia n’imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ituwe n’abaturaga barenga miliyoni 10.

Hari bamwe.. bifuza kwandika ku mateka ya Jenoside bagatangirwa n’amikoro make



Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa CNLG Jean Damascene Bizimana mu kiganiro n’abanyamakuru (Ifoto/ Faustin Niyigena)
Nubwo muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi harimo gushishikariza Abanyarwanda n’Abanyamahanga kuvuga no kwandika ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, ababyitabira ni bakeya kubera ahanini kubura amikoro.
Iyo urebye ubushakashatsi ndetse n’ibitabo byandikwa kuri jenoside usanga ari bike, hagenderwa gusa ku buhamya bukunze gutangwa mu gihe cyo kwibuka.
Izuba Rirashe ryaganiriye na bamwe mu babonye Jenoside bifuza kugira icyo bakwandika, bavuga ko imbogamizi bafite ari amikoro no kutabona ubufasha n’ababayobora (editors).
Uwimana Emmanuel, ni umusore w’imyaka 35, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko kuva kera yifuza kuba yakwandika amateka yabayemo ya Jenoside n’ingaruka zayo, ariko ntarabigeraho kubera kubura amikoro.
“Wenda nshobora kubona machine nandikisha, ariko se ninkenera unkosora nzamukura hehe? Ninkenera se gusohora igitabo byo nzabikura hehe?”
Uwimana umaze kwandika byinshi ku mateka ya Jenoside iwabo, avuga ko akibibitse muri mudasobwa ye. Ngo nta nama abona, nta nkunga, byose bikaba bimuca intege.
“Hari igihe mara igihe ntarongeraho na paji imwe, nibwira nti n’ubundi n’iyo narangiza kubyandika sinahita mbisohora.”
Gusa avuga ko kwandika amateka ya jenoside ahereye ku buhamya bwe n’ibyabereye mu gace k’iwabo ngo yumva ari ingenzi, kugira ngo ukuri kurusheho kumenyekana yaba mu Banyamahanga bapfobya batabizi, ndetse n’urubyiruko.
Uwacu Julienne, Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko koko ikibazo cy’ubucye bw’abakora ubushakashatsi n’abandika kuri Jenoside buhari, ngo ariko hari ingamba zidasanzwe zafashwe kugira ngo ayo mateka atazibagirana cyangwa se ngo ahindurwe n’abapfobya jenoside.
“Turamutse tutanditse cyangwa se ntihakorwe ubushakashatsi, hari ibimenyetso bimwe tudashobora kubona, hari n’aho tudashobora kugera.”
Ngo hari ibyakozwe ariko bidashimishije. Ubushakashatsi bwagiye bukorwa n’abantu ku giti cyabo, hari ubwagiye bukorwa n’inzego za Leta ndetse n’ubwakozwe n’abanyamahanga.
Ngo by’umwihariko muri uyu mwaka, hari ibyakozwe ngo amateka ya jenoside abungabungwe.
Amadini, ibigo bya Leta, iby’abikorera, amashuri, basabwe gukora ubushakashatsi k’uko jenoside yakozwe iwabo.
“Twabafashije kubaha imirongo y’ibyabafasha gukora ubwo bushakashatsi, Ibyo nibikorwa bizafasha kubona amakuru kuri jenoside hirya no hino mu gihugu.”
Ngo ubuhamya butangwa hirya no hino mu gihe cyo kwibukwa bufatwa amajwi n’amashusho, buzaherwaho kugira ngo nibura ibirimo tubibike.
Hari kandi n’amakuru yamenyekanye mu gihe cy’inkiko gacaca. Hari ibiri mu majwi, mu nyandiko, hari gahunda yo kubibika mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo byanifashishwa n’abashakashatsi.
Ngo hari n’ishami ry’ubushakashatsi rishamikiye kuri CNLG, rikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ngo kugeza ubu hari ubumaze gukorwa ku bice bitandukanye by’igihugu, ubuheruka ni ubwakorewe mu cyahoze ari intara ya..Gisenyi.
Abantu ku giti cyabo bifuza gukora ubushakashatsi, CNLG ngo ifite inshingano zo kubafasha.
Ngo inkunga itangwa hari ubwo iba atari amafaranga gusa, nko kureba uburyo igitabo cyangwa se ubushakashatsi bwanditse, gusoma, kujya inama, ni bimwe mu bikorwa na CNLG mu nshingano zayo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Uwimana Jean Damascene, avuga ko nta ngengo y’imari yihariye iri muri CNLG yo gufasha abantu ku giti cyabo.
Ngo Ikigo cy’Ubushakashatsi cya CNLG ni cyo kigenerwa amafaranga yo gukora ubushakashatsi kuri jenoside.
“Abandi bashakashatsi bashaka kwandika tubagira inama, tukabereka umurongo ngenderwaho kugira ngo ubwo bushakashatsi bwuzure, tukanakusanya amakuru n’ibimenyetso dufite, natwe tukabibaha.”
Uwacu asaba Abanyarwanda ko guharanira kubika amateka ya jenoside babigira umukoro, nk’umusanzu wo kubaka u Rwanda.

Impamvu Miss Elizabeth abona umunsi w'abagore nk'uwingenzi kuri we



Ibyishaka Elizabeth ni umukinnyikazi wa sinema nyarwanda akaba yarabaye nyampinga wa Kaminuza y'ubukerarugendo n'amahoteri (RTUC) mu mwaka wa 2012, kuri uyu wa 8 Werurwe 2016, hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngaruka
mwaka  ku isi yose, twamwegereye atubwira uko we awufata.
Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa NONAHA.com, Elizabeth, yagize ati "Ni iby'icyubahiro cyane kuba hari ho umunsi w'umwihariko watekerejwe ku bari n'abategarugori, hari impamvu zifatika nsanga uyu munsi iri ingenzi kuri twe abari n'abategarugori, icya mbere nsanga aka ari akanya keza gatuma abagore nabo bumva ko batekerezwaho  mu buzima bwa buri munsi kuko mbere bumvaga ko uruhare hafi ya rwose mu buzima bw'isi ari urw'abagabo gusa, ariko ubu biyumvisemo ko nabo ari ingenzi. Icya kabiri ni uko ufasha abagore gusabana no gusangira ibitekerezo, yemwe bakanishungura aho bagize intege nke bagafata ingamba."
Ibyishaka uyu munsi ngo unamwibutsa nyina umubyara. Aha yagize ati "Kuri iyi nshuro ndikebuka nkareba urwego ngezeho n'umusanzu wanjye mu iterambere ryanjye n'igihugu ngasanga kubaho kwanjye atari impfabusa, gusa binansubiza mu ntekerezo, nkibaza iyo mama aba akiriho aho aba ageze, bintera ishyaka ryo gukora cyane kuko
n'ubwo adahari ntagomba kumuhesha isura mbi."
Ibyishaka Elizabeth yemeza ko agomba gusigasira isura nziza akwiye guhesha ababyeyi
Ibyishaka Elizabeth, yanzuye agira ubutumwa aha bagenzi be. Ubwo twasozaga, Ibyishaka yavuze ko umunsi nk'uyu atagenda atagize ubutumwa agenera bagenzi be, yavuze ko umwari cyangwa umutegarugori wese, ku munsi nk'uyu atagakwiye gusamara ngo asandagize ibyo agezeho, ahubwo akwiye kwibuka agaciro ke bityo ntiyitinye agatanga umusanzu we mu kubaka igihugu akiganisha ku iterambere rirambye, baba ababyeyi beza barera abana bazaba indorerwamo z'ejo hazaza nziza batanga urugero rwiza bakesha uburere bahawe.

Kunywesha umugabekazi, inzira y’urupfu rw’agahato



Umunyarwanda yaravuze, ati “Akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye!” Iyo umwami w’u Rwanda yamaraga gutanga, umugabekazi (nyina) yahitaga yicwa.
Amateka y’u Rwanda ahishe byinshi, ariko byagera ku mabanga y’ibwami bikaba akarusho. Icyitwa ibanga, cyangwa imihango byari bizwi n’Abiru,akaba ari bo banyamabanga bakuru ibwami. Ni bo bategekaga igikwiriye gukorwa, bashingiye ku bucurabwenge babaga bibitseho.
Bityo rero, impfu z’abakomeye zagirwaga ibanga kuko Abiru bagombaga gutangariza rubanda icyo babona kitaca igihugu umugongo cyangwa ngo gice inka amabere. Kunywesha umugabekazi, ntibyagombaga gutangazwa.
Ubutegetsi bw’ibwami bwari bushingiye ahanini ku nyabutatu nyarwanda ari yo: Ingoma Kalinga, Umwami n’umugabekazi. Ibyo byari iteka ndakuka. Umugabekazi yagombaga kwibona mu butegetsi bwo hejuru, kandi akaba umujyanama ukomeye w’umwami. Ni nayo mpamvu,gutanga k’umwami kwasobanuraga ko na nyina agomba kwicwa,kugira ngo atareba ingoma nshya, aka wa mugani ngo “ibikundanye birajyana.”
Kunywesha (kwica) umugabekazi byakorwaga bite?
Iyo umwami yatangaga,yaba azize kuberanya (kurwara) ,gusinzira cyangwa atabarukiye ku rugamba, Abiru bagombaga kugaragaza uko imihango yo kunywesha umugabekazi igenda,kugira ngo hatagira amahano agwirira igihugu.
Nyina w’umwami yahabwaga uburozi simusiga ,agaca vuba na bwangu,cyangwa akaryamishwa ku buriri agaramye, bakamushyira umubirikira mu kanwa, bakamurohamo amata ubutaruhuka ku buryo atabasha guhumeka, agahuba umwuka kugeza apfuye.
Iryo ryari ibanga rikomeye ibwami,kandi mu bihe nk’ibyo, nta wamugiraga ku kigandaro. Imihango yo kumushyingura yateganywaga n’Abiru,kandi igakorwa mu ibanga,hakurikijwe amabanga y’ubucurabwenge.
Mu mateka, umugabekazi utaranyoye ni Nyiramibambwe Kanjogera wari warahawe umwami w’umutsindirano Mibambwe IV Rutarindwa waje kwicwa azize amatiku yo ku Rucunshu. Ntiyagombaga kunyweshwa rero, kuko urupfu rwa Rutarindwa rwari rugamije kwimika umuhungu bwite wa Kanjogera, ari we Musinga wahawe izina rya Yuhi wa V. Musinga amaze kwima, Kanjogera nawe areka izina rya Nyiramibambwe,ahabwa irya Nyirayuhi.
Aho Musinga aciriwe i kamembe(ubu ni muri Rusizi) ,nyuma akaza kujyanywa i Moba muri Congo azira kwigomeka ku mategeko ya gikoloni harimo no kwanga kubatizwa n’abapadiri bera ndetse akaza no kugwayo,nta wongeye kumenya amateka ya Nyirayuhi Kanjogera,kuko yajyanye n’umuhungu we muri iyo nzira y’umusaraba banyuzemo berekezwa iyo zitanywera. Yaba yaranywereye muri Congo cyangwa yarazize urw’ikirago,ntawe ubizi.
Kunywesha abagabekazi byari itegeko igihe cyose umwami (umuhungu we ) atanze nyina akiriho.
Ibikundanye birajyana, Kanjogera n'umuhungu we Musinga
Umugabekazi Kanjogera yabonye ingoma ebyiri atanyoye

Byinshi kuri radio yashinzwe bwa mbere mu Rwanda





Guhera mu myaka ya 1960 kugeza mu myaka ya 2000, Abanyarwanda bumvaga radio imwe rukumbi ivuga mu rurimi gakondo rw’ ‘Ikinyarwanda’.
Muri icyo gihe, abaturage bari bafite radio zo kumviraho amakuru, ndetse n’ibiganiro bari mbarwa nk’uko IGIHE yabitangarijwe na bamwe muri bo.
- Ishingwa rya Radio Rwanda ntirivugwaho rumwe
- Perezida w’u Rwanda n’u Burundi bigeze kuyitukaniraho
- Abaturage bajyaga kuvumba Radio
- Radio zigenga zakebuye Radio Rwanda
Inzobere mu itangazamakuru ryo mu Rwanda zigaragaza ko radio ifite akamaro kanini mu muryango nyarwanda, kuko iha benshi amakuru agezweho, ndetse ikanabigisha binyuze mu biganiro n’izindi gahunda.
Umuyobozi wa Radio Rwanda, wanabaye umwarimu mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Aldo Havugimana agira ati “Nibura ingo 98 % zifite radio. Ni ukuvuga ngo ni yo abaturage bazinduka, cyangwa se baryama bakererewe babasha kumva, ni yo soko y’amakuru ihoraho ku Banyarwanda hafi ya bose. Ni ukuvuga ko radio irenze kuba igitangazamakuru! Radio ni ubuzima bw’Abanyarwanda, bazinduka bayumva bakarara bayumva….”
Radio Rwanda ni yo yashinzwe bwa mbere mu gihugu, ndetse n’iyo yumvikana mu bice byose, dore ko igera ahantu henshi mu Rwanda, ndetse n’abaturage bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda cyane cyane abatuye ku mbibi barayumva, nk’uko byemezwa na Aldo Havugimana.
Ibiganiro bya Radio Rwanda bikorwa mu Kinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, ndetse n’Igiswahili.
Amateka ya Radio Rwanda ntabwo avugwaho rumwe ku mwaka yashinzweho, hari aho usanga bavuga ko yashinzwe mu 1961, abandi bakavuga mu 1963.
Paul Mbaraga, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, wanakoze kuri Radio Rwanda guhera mu 1976 kugeza mu 1990, yabwiye IGIHE ko ubwo yashingwaga yari akiri umwana muto, ariko ngo nyuma y’aho atangiye kuyikoreraho, ngo yatangiye gushakisha amateka yayo maze bamubwira ko yashinzwe mu 1961 mbere gato y’uko ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bibona ubwigenge.
Yagize ati “Ubuhamya bwanjye ni uguhera muri 1976 ubwo natangiraga kuhakora, ariko ku bw’amateka numvaga ko yatangiye mu 1961 hasigaye igihe gito ngo u Rwanda rubone ubwigenge. Mbere y’icyo gihe Radio yakoreraga i Bujumbura ikorera u Rwanda n’u Burundi (Rwanda-Urundi).Harimo abakozi b’Abarundi ndetse n’Abanyarwanda. Habura igihe gito kugira ngo duhabwe ubwigenge, habaye ikibazo cyo kugira ngo u Burundi buzagire Radio yabwo n’u Rwanda rugire iyarwo.”
Mbaraga yakomeje agira ati “ubwo byabaye ngombwa ko abakozi bayo bari Abanyarwanda bambukana ibyuma batangira gukorera i Kigali, icyo gihe bashyirirwaho ibikoresho byoroshye kugira ngo Radio ishobore gutangira gukora.”
Yanongeyeho ko mu ntangiriro zayo, yari ishinzwe kunyuzaho amatangazo ya Leta ku butegetsi bwa Perezida Gregoire Kayibanda, igafashwa cyane n’u Bubiligi. Nyuma yaho yaje gufashwa na Leta y’u Budage.
Ati “Aho njye ninjiriye muri Radio Rwanda, nasanze ifashwa cyane n’u Budage, bitewe n’uko ahanini bwari bufite umusozi wa Kinyinya bwashinzeho ibyuma bifasha radio yabwo ya Deutsche Welle gusakaza amajwi hano muri Afurika, muri Asia, ndetse no muri Amerika y’Epfo.”
Mu 1972: Abayobozi b’u Rwanda bateranye amagambo n’abo mu Burundi babinyujije kuri radio
Mbaraga yabwiye IGIHE ko bimwe mu bintu bidasanzwe yibuka byabaye kuri Radio Rwanda, ari mu 1972 ku butegetsi bwa Perezida Micombero wo mu Burundi,ubwo muri iki gihugu habaga ubwicanyi,bavuga ko Abahutu bari kwicwa bitewe n’uko bari bashatse gukora Coup d’etat ndetse banashotoye Abatutsi.
Bivugwa ko muri icyo gihe ingabo z’u Burundi zatuye umujinya Abahutu zirabahohotera. Perezida Kayibanda yatangiye kuvugira kuri radio Rwanda atuka abategetsi bo mu Burundi mu rwego rwo kurengera Abahutu byavugwaga ko bicwaga mu Burundi.
Ati “Icyo gihe nari ntaratangira gukora kuri Radio Rwanda, ariko najyaga numva binyuraho. Abanyapolitiki bakoresheje Radio Rwanda na Radio Burundi mu guterana amagambo kubera umwuka mubi wari hagati y’ibihugu byombi. Imbwirwaruhame za Kayibanda kuri Radio Rwanda zagaragazaga ko ashaka gutabara Abahutu bo mu Burundi.[…]”
Nyuma y’aho Juvenal Habyarimana akoreye coup d’etat agahirika Kayibanda mu 1974, Radio Rwanda yahujwe n’ibindi binyamakuru bibiri bya leta byandikaga, hanyuma bakora ORINFOR.
ORINFOR yari ikubiyemo Radio Rwanda, ibinyamakuru byandika ari byo Imvaho na La Nouvelle Relève, ndetse na Televiziyo y’u Rwanda yatangiye nyuma muri 1993.
Radio Rwanda ya mbere ya 1994
Mbaraga avuga ko mu gihe yakoraga kuri Radio Rwanda, ibijyanye n’ikoranabuhanga, no gusakaza amajwi kure byari bikiri hasi.
Ati “Ubu ibintu byose umunyamakuru abikorera kuri mudasobwa ye abibona, hari porogaramu zifasha umunyamakuru gutegura ibiganiro n’ibindi. Mu gihe cyacu, iyo washakaga gutegura akaganiro k’iminota ibiri byagutwaraga nk’umunsi wose! Waba ushaka gutegura icy’amasaha abiri, byagutwaraga nk’icyumweru cyose.[…]”
Umuyobozi wa Radio Rwanda, Aldo Havugimana avuga ko muri iki gihe Radio Rwanda yumvikana mu gihugu hose, mu duce two mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, ndetse n’abo mu mahanga bakoresheje ikoranabuhanga rya internet.
Aldo Havugimana, Umuyobozi wa Radio Rwanda
Radio Rwanda ifite amashami mu ntara zose z’u Rwanda arimo Radio y’Abaturage ya Huye, iya Rubavu, iya Nyagatare, iya Rusizi, n’iya Musanze.
Abaturage bajyaga kuvumba Radio Rwanda
Mu myaka yo hambere, bamwe mu baturage bajyaga kuvumba Radio ku bazitunze, dore ko bari bake. Bajyaga kumva ku baturanyi babo amakuru, ibiganiro bikunzwe birimo nk’ikinamico, nk’uko byemezwa na Habiyambere André wari utuye ahahoze ari Komine ya Kigarama, muri perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu Ntara y’Iburasirazuba.
Habiyambere yagize ati “Mu myaka ya 1980, mu gace twari dutuyemo, Mariko n’abandi bake cyane nibo bari batunze radio. Twajyaga iwe kumva amakuru, ndetse n’ikinamico!”
Mu myaka yo hambere radiyo yatungaga umugabo igasiba undi
Mbaraga na we yemeza ko ubwo yakoraga kuri Radio Rwanda abaturage bari batunze radio bari bake.
Ati "Wasangaga umuntu utunze radio ari umukire. Nko mu byaro, abarimu ni bo babaga bazitunze. Umuturage yarahingaga agasarura, akajyana ibyo yejeje ku isoko afite umuhigo wo kugura radio !’’
Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, hari bamwe mu banyamakuru ba ORINFOR bahitanywe na yo.
Muri Mata 2012, Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council) yashyize ahagaragara urutonde rw’abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri bo harimo 14 bo muri ORINFOR, abenshi bakaba barakoraga kuri Radio Rwanda.
Abo banyamakuru ni Bucyana Jean Bosco, Kalinda Viateur wari uzwiho kogeza umupira cyane,Karambizi Gratien,Karangwa Assumpta, Mbunda Félix, Munyarigoga Claude, Nshimiyiryo Jean Eudes, Ntaganda François, Nyiraneza Thérèse, Rubwiriza Tharcisse, Rudahangarwa Jean Baptiste, Ruhigira Callixte, Rwiyegura Ange Albert,na Sebanani André wari uzwiho kugira impano mu gukina amakinamico, ndetse akanaba umuririmbyi uyobora abandi muri Orochestre Impala.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ORINFOR yakomeje kwiharira isoko ry’u Rwanda mu itangazamakuru kugeza mu mwaka wa 2004 ubwo radio zigenga zatangiraga gushingwa.
Muri 2013, ORINFOR yahindutse Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho (Rwanda Broadcasting Agency), muri gahunda yo guha itangazamakuru ry’u Rwanda ubwisanzure.
Ibinyamakuru Imvaho Nshya na La Nouvelle Relève byeguriwe abikorera ku giti cyabo.
Radio zigenga zakebuye Radio Rwanda
Ubwiyongere bwa radio zigenga bwatumye Radio Rwanda na Televiziyo Rwanda zivugurura imikorere zitangira gukora amasaha 24/24, iminsi 7 kuri 7.
Guhera muri 2004, ubwo hatangiraga kuvuka radio nshya mu Rwanda zizanye imikorere ndetse n’ibiganiro bishya, byatumye Radio Rwanda na yo itangira kugendera muri uwo murongo, urugero ni aho mu cyumweru yacishagaho gusa ikiganiro cy’imikino inshuro imwe, none ubu gitambuka buri munsi.
Urundi rugero, ni uburyo izo radio nshya zigenga zaje zishingiye cyane ku biganiro by’imyidagaduro no gucuranga umuziki, byatumye Radio Rwanda ifungura shene yayo ya kabiri yitwa Radio Magic FM ishinzwe by’umwihariko kunyuzaho ibyo biganiro gusa.
Ibi kandi byanatumye Radio Rwanda iha akazi abanyamakuru bakiri bato batuma ijyana n’igihe.
Umuyobozi wa Radio Rwanda, Aldo Havugimana, avuga ko izo radio zigenga zatumye radio Rwanda irushaho kunoza imikorere yayo.
Ati " Iyo wiruka mu kibuga wenyine, ntabwo wamenya umuvuduko wawe! Ni byiza kugira abo mukinana mu kibuga, noneho bikagaragara niba nawe uzi kwiruka. Ntekereza ko kuri radio Rwanda, andi maradio yigenga ni uburyo bwo kwipima bituma ukora cyane kurushaho.”
Ubu mu Rwanda habarurwa radio zirenga 30 kandi zikorera mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibyuma bya tekiniki bya Radio Rwanda
Inyubako Radio Rwanda ikoreramo ku Kacyiru
Paul Mbaraga, Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, wanakoze igihe kinini kuri Radio Rwanda
Studio ya Magic Fm, radio ishamikiye kuri Radio Rwanda
Abanyamakuru ba Radio Rwanda mu cyumba bateguriramo amakuru

Ibuye ry’ishaba ryahumurije abakobwa benshi bizera kuzabona abagabo





Ni ibuye rimaze igihe kirekire, yewe n’abakuze bahaturiye bavuga ko batazi igihe ryahagereye kuko ngo bavutse barisanga. Kubera akamaro abaturage bavuga ko ribafitiye, gitifu w’Umurenge wa Karambo yashatse kuhacisha umuhanda abaturage barabyanga kugirango abakobwa babo batazagumirwa.
Nubwo bamwe mu Banyarwanda bashobora kubifata nk’urwenya cyangwa imyumvire ikiri hasi, abaturage bo mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru bo bemeza aho umurenge wabo wubatswe hari ibuye ry’amashaba rituma abana b’abakobwa babona abagabo ndetse na n’ubu abakobwa baracyajya kuhahagarara iyo bakeneye abagabo.
Nyuma yo kumva ko abakobwa batandukanye bo muri uyu Murenge ndetse n’abaturuka mu yindi Mirenge ihana imbibi n’uyu wa Karambo,twasuye iri buye ryiyambazwa n’abakobwa batandukanye bashaka abagabo barushingana cyangwa abakunzi.
Mu buhamya bw’abatuye hafi y’iri buye, bavuga ko abakobwa bagumiwe cyangwa bifuza abagabo bo muri uyu Murenge n’indi bihana imbibi bakunze kurigana bakaritura agahinda ko kubura abagabo mu minsi mike bagasubizwa.
Umutesi Aline w’imyaka 25 utuye mu Kagari ka Kanyanza mu Murenge wa Karambo yemereye IGIHE ko umugabo we bamenyaniye kuri iri buye.
Yagize ati “ Wenda biragoye kubyemera ariko rwose njye ndabizi ritera ishaba bitewe n’uko nanjye umugabo wanjye twamenyaniye aha muri 2010 ubwo nari naje kuhicara mvuye gusenga nawe yahatembereye.”
Yakomeje avuga ko nta muntu ukwiye guhakana ko ritera amashaba bitewe n’uko hari abakobwa benshi ryatumye babona abagabo cyane cyane ko n’umugore wamubwiye ngo azahaze nawe umugabo we ariho bari bamenyaniye.
Uwajeneza Sandrine w’imyaka 19 nawe avuga ko yakuze yumva ababyeyi be bavuga ko mu Murenge wa Karambo haba ibuye ritera amashaba abakobwa
Yagize ati “ Nanjye nakuze mbyumvana ababyeyi banjye ko iryo buye rituma abakobwa babona abagabo vuba vuba ngo kubera ko iyo baje kuryicaraho bahita baza kubaganiriza. Nuko njye ntarateganya gushaka ariko byibuze nyuma y’umwaka umwe nanjye nzatangira kujya nza hano cyane kugira ngo mbone umugabo.”
Kuki baryise ibuye ry’amashaba?
Uwitwa Mutuyimana Patrick yagize ati “ Impamvu baryise gutya n’uko abakobwa benshi bakunda kuza kuryicaraho biganirira, bose bagiye bahakura abagabo cyane cyane ko buri musore cyangwa umugabo wese uhababonye yahitaga aza kubaganirizaga bakamenyana.”
Yicaye hafi y'ibuye ry'ishaba ngo arebe ko hari umusore uhamusanga
Abaturage babujije ubuyobozi kurihakura
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambo, Hakizimana Juvenal yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko iri buye ry’amashaba rifite amateka akomeye muri aka agace.
Hakizimana avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016 yashatse kurihakura abaturage bose bahita bamubuza bivuye inyuma.
Yagize ati “Nashatse kurihakura ngo mpanyuze umuhanda abaturage barabimbuza bambwira ko rihafite amateka akomeye.”
Abajijwe niba nawe yemera koko niba iri buye ritera amashaba abakobwa bakabona abagabo, ati “ wenda sinabihagararaho ariko abaturage bose bemeza ko ribatera amashaba kuko abakobwa benshi bahaza bahita bahamenyera n’abahungu bakazavamo abagabo babo.”
Abasore barivugaho iki?
Munyaneza Faustin w’imyaka 25 yagize ati “ Kubera ko natwe twakuze twumva ko iri buye abakobwa benshi ribatera amashaba bituma nk’umusore ushaka umugore iyo avuye nko mu misa ku Cyumweru aca aha kugira ngo arebe niba hari abakobwa yahasanga kugira ngo arebemo uwo yarambagiza.”
Kuki bakunda kujya kuri iri buye ku Cyumweru
Umutesi Aline yagize ati “ Impamvu benshi bakunda kuhaza ku Cyumweru n’uko ariwo mwanya baba babonye kandi n’abahungu bakaba ariwo munsi bakunda kuza kureba ko bahakura umugeni kandi bose baba baje gusengera kuri uru rusengero ruhegereye.”
Iri buye ngo umukobwa uryicayeho ntabura umugabo
Bahagaze ku ibuye ry'amashaba
Abakobwa ngo bategerereza abasore hafi y'iri buye
Mu gasentere ka Karambo hafi y'ibuye ry'amashaba

Amateka ya Faucon, Hotel umwami Rudahigwa yakubitiyemo umuzungu urushyi




Hambere ubwo u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika byari mu maboko y’abakoloni b’abazungu, abazi amateka bavuga ko abirabura bakorerwaga ivangura rikomeye, aho bahezwaga mu bikorwa bimwe na bimwe bakabuzwa no kwinjira mu nyubako zikomeye hatitawe ko ari mu gihugu cyabo.
IGIHE yabakusanyirije amateka ya Hotel Faucon, hamwe muhavugwa ko hagaragaye ivanguraruhu rikomeye ryibasiye Abanyarwanda, rikaza gucibwa n’uwari Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa.
Hotel Faucon iherereye mu Mujyi wa Huye, mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.
Mu bihe byo hambere yafatwaga nk’igitangaza ku Banyarwanda kuko yari iy’abazungu, nta mwirabura wari wemerewe kuyikandagizamo ikirenge.Icyo gihe habaga n’ibyapa bibuza abirabura kuyinjiramo.
Abayizi mbere y’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge bemeza ko ari inyubako y’amateka, kuko yabereyemo ivanguraruhu ryakorerwaga abirabura, ryaje gucibwa n’umwami Mutara III Rudahigwa ahagana mu mwaka wa 1955.
Abazi amateka y’u Rwanda bavuga ko kuyihezamo Abanyarwanda kandi ari mu gihugu cyabo, nta gitangaza benshi babibonagamo kuko icyo gihe byinshi mu bihugu bya Afurika byari mu bukoloni.
Umukambwe Dr. Venant Ntabomvura w’imyaka 90 y’amavuko, akaba uwa Mbere wiyandakishije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubwo yatangiraga muri 1963, ni umwe mu bazi amateka ya Faucon.
Mu kiganiro na IGIHE Dr Ntabomvura avuga ko muri Faucon nta mbwa yari yemerewe kwinjizwamo cyangwa umuntu w’umwirabura.
Ntabomvura ati “Hariya byari bigoye kuhagera utakwinjiramo uri umwirabura kuko imbere yayo hari icyapa cyanditseho mu magambo y’igifaransa ngo ‘entrée interdit aux noirs et chiens’, bisobanuye ngo aha habujijwe kwinjira imbwa n’abirabura”.
Dr Ntahomvura asobanura amateka ya hotel Faucon
Akomeza avuga ko muri icyo gihe Abanyarwanda bari barabyakiriye bumva ko ari ahantu h’abazungu gusa, kuko hari mu gihe cy’ubukoloni kandi byari bigoye ko umwirabura ahabwa agaciro.
Umukambwe Ntahomvura avuga ko abirabura batangiye gukoza ikirenge muri Faucon bisanzuye igihugu kimaze kubona ubwigenge mu mwaka wa 1962.
Ati “Hariya twahanyuraga tubona ari ibuzungu, ari i Burayi, icyatweretse ko koko twabonye ubwigenge ni uko twabonye batwinjijemo ngo twishimire impamyabumenyi z’amashuri yisumbuye twari twabonye."
Umwami yahakubitiye umuzungu urushyi
Umukambwe Ntabomvura avuga ko abirabura bake batangiye gukandagira muri iyi Hotel ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa ubwo yageraga bwa mbere muri iyi Hotel akereka abazungu ko atihanganira ivangura n’akarengane.
Ngo mu 1955, ubwo umwami Mutara III Rudahigwa yari akubutse i Burundi, yageze kuri Hotel Faucon ashaka kuharuhukira.
Ntahomvura agira ati “Sinzi neza niba Rudahigwa yari azi amakuru y’uko abirabura basuzugurwa ako kageni bagahezwa kuhinjira (…) ubwo yari avuye i Burundi, yarahageze ashaka kuharuhukira gato, nibwo we n’abo bari kumwe babonye ya magambo avuga ngo ‘Entrée interdit aux noirs et chiens’. Umwami yahise arakara bituma yinjirana ingufu, (…) hari n’abavuga ko yakubise urushyi umuzungu wari ahacunze umutekano ashatse kumubuza kwinjira."
Yakomeje asobanura ko Rudahigwa n’abo bari kumwe barimo abamurindiraga umutekano, bakimara kwinjira basanze abazungu bicaye banywa inzoga n’ itabi, bishimye.
Bakimubona ngo baratunguwe, bibaza umwirabura itinyutse kubavogera.Ngo Umwami yahise ategeka ko Hotel igomba kwinjirwamo na buri wese nta vangura.
Dr. Ntabomvura ati “Rudahigwa yategetse ko buri wese agomba kwinjira muri Faucon nta vangura, kuko ayo magambo yo kugereranya abirabura n’imbwa yaramubabaje, bituma abwira abarinzi be gukubita abazungu bashaka gusuzugurira Abanyarwanda mu gihugu cyabo."
Nubwo Umwami yatanze uburenganzira, Abanyarwanda batinye kuyinjiramo
Nubwo Umwami yari amaze gutanga uburenganzira ku bantu bose bashaka kwinjira muri Hotel Faucon, Dr. Ntabomvura avuga ko ari bake babyitabiriye kubera impamvu zitandukanye zirimo amikoro make no kuba hari bamwe mu birabura bumvaga bidashoboka ko bayinjiramo .
Ati “Kuva ubwo Umwami Rudahigwa yatangiye kujya yakiriramo abashefu (Chefs) n’aba sushefu (sous-chefs) […] ariko Abanyarwanda batangiye kuyijyamo ku bwinshi mu 1962 igihugu kimaze kubona ubwigenge."
Kugeza magingo aya imbere y’iyi Hotel yafunzwe ngo ivugururwe, hariho icyapa cyanditseho amwe mu mateka yayo aho bagaragaza ko yigeze kuba icumbi ry’umwami w’u Bubiligi n’umugore we.
Amateka akigaragara imbere y’iyi nyubako agaragaza ko yitiriwe nyirayo witwaga ‘Faucon’ ariko ntagaragaza umwaka nyir’izina yubatswemo.
Icyapa kiri kuri Faucon kigaragaza amateka yayo
Icyakora ayo mateka yerekana ko ahagana mu mwaka wa 1943 yafashwe n’inkongi y’umuriro, ariko nyuma ikaza kuvugururwa igakomeza imirimo yayo.
Igiye kuvugururwa
Kuri ubu nyiri Hoteli Faucon yitwa Agnes Mutangana, kuko yaguzwe n’umugabo we ubwo yari imaze kwegurirwa abikorera.
Iyi hotel yabaye ifunzwe kugirango ivugururwe kuko inyubako zayo zisa n’izamaze gusaza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwemeje ko n’ubwo Hotel Faucon izavugururwa bizakorwa habungwabungwa ibimenyetso by’amateka y’u Rwanda biyirimo nk’inzu Umwami Mutara III Rudahigwa yararagamo iyo yabaga ari muri Astrida (izina ryahabwaga umujyi wa Butare muri icyo gihe) n’ibindi.
Hashize imyaka ibiri iyi hotel bivuzwe ko izavugurura ariko ntibirakorwa.
Ubwo twateguraga iyi nkuru ntibyadushobokeye kuvugana na Mutangana ngo atange amakuru y’ibijyanye no kuyivugurura, ariko amakuru agera ku IGIHE avuga ko yaba yarazitiwe no kubona ibyangombwa bimwemerera kuvugurura.

Babaye ibyamamare mu mateka y’u Rwanda kandi ari baringa



Harabaye ntihakabe ! Ibyavuzwe kuri ibi byamamare byigishije benshi, bivumbura amatsiko ya benshi mu nyurabwenge y’Abanyarwanda.Abicaye ku ntebe y’ishuri babikuyemo amasomo,abandi babibwiriwe inyuma y’amashyiga. Abumvise inyigisho bahawe barashimwe, abatarumvise impanuro bumviye ijeri.
Ibi byamamare tugiye kuganiraho byabaye kimenyabose, ariko amateka yabo yazingiwe mu buvanganzo.
Ubusanzwe umuntu abaho, agapfa ariko agasiga urubyaro, nyuma abantu bakajya bavuga bati aba bakomoka kuri kanaka, wabaye igihangange muri ibi.Nyamara aba bo tubazi mu mateka, nta muntu n’umwe uzwi ubakomokaho, nta n’uywigeze amenyekana, nubwo n’ibyo bavugwaho gukora bidasanzwe mu mibereho ya muntu.
Gihanga avugwaho ko ari we mwami wahanze u Rwanda, yazanye inka n’ingoma. Gihanga niwe wazanye umuriro n’umurimo, kuva ku muhigo kugeza ku bubumbyi. Gihanga avugwaho ubuhanga mu buyobozi,ikoranabuhanga n’iyobokamana.
Gihanga akomoka mu muryango wa Kigwa umwe mu Bimanuka waba waraguye mu Rwanda rwa Gasabo akomotse mu ijuru. Se umubyara yitwa Kazi ,nawe akaba Ikimanuka, naho nyina akaba Umusangwabutakakazi ukomoka mu muryango w’uwitwa Kabeja.
Ibisekuru bya Gihanga biri mu bucurabwenge Musenyeri Alexis Kagame yanditse mu gitabo ‘ Inganji Kalinga’.
Mu ngendo zabo, abami b’ u Rwanda barahekwaga
Gihanga ni uwa Kazi ka Kizira cya Gisa cya Randa rya Merano ya Kobo ka Kijuru cya Kimanuka cya Muntu wa Kigwa cya Nkuba, ari we Shyerezo. Shyerezo uyu we si Ikimanuka ,kuko bavuga ko atigeze amanuka ahubwo yagumye mu ijuru.
Gihanga mu bwana bwe,havugwa ko yakunze gutura mu duce dutandukanye turimo i Mubari mu burasirazuba ndetse no kwa nyirarume mu Bugoyi, i Burengerazuba bw’u Rwanda.
Bivugwa ko Gihanga yasimbuwe ku ngoma n’umuhungu we Kanyarwanda Gahima Ngomijana,ari we wabyaye Gatwa, Gahutu na Gatutsi. 
Gihanga amaze gutanga, umugogo we washyinguwe i Muganza muri Rukoma.
Ngunda w’igisahiranda
Umudiho uva mu itako !Ngunda uyu yari umugabo w’ icyago, akaba igisahiranda cy’ishyano ryose.
Uko yaryaga akegura ibondo, ni ko yanahingaga. Ukuntu yaryaga nta mugore umwe wari kumubumba, ari cyo cyatumye ashaka abagore batandatu. Murebe imisozi yuzuye u Rwanda, iriya yose ngo ni amabimba yashinzwe na Ngunda. Isambu ye gakondo yabaga ahitwa Rubona na Musasu, ariko akagira n’imirima ku Nyundo ya Bugoyi (ubu ni mu Karere ka Rubavu).
Umunsi umwe Ngunda yagiye kwa Sebukwe Mirenge gutanga umubyizi, Mirenge amukwikirira amasuka 50, nyamugabo arayahingisha yose ayahindura udufuni mu munsi umwe.
Igihe cyo kumufungurira kigeze, kwa sebukwe batangajwe n’uko ariye inka yose, imitsima yuzuye ibirago, akirenza intango z’inzoga bamuteguriye ariko bikaba iyanga,ntahage !
Ngunda nubwo yahinze imirima y’u Rwanda, agasiga amabimba akigaragara ku dusozi twinshi tw’u Rwanda magingo aya, ntawe uzi igihe yavukiye cyangwa yapfiriye. Ibisigisigi ku buzima bwe byasigaye mu mateka.
Semuhanuka n’umuhungu we Muhanuka, ababeshyi rwoma
Imfizi itega nka se! Semuhanuka yabyaye umuhungu umwe, amwita Muhanuka, bose bakaba ababeshyi kabuhariwe. Semuhanuka yagerageje kujya abeshya umuhungu we kenshi, ariko na we akamwanikira ku kinyoma, cyane cyane aho ise amubwiriye ko kubeshya bikiza.
Mwibuke igihe Muhanuka yasohokaga akajya hanze kwihagarika, akinjira asigasiye umutwe, ataka cyane. Ise amubajije ati “ Mwana wanjye uratakishwa n’iki”, undi akamusubiza ati”Ndinakiriye nkubita umutwe ku ijuru,none ndashira numva”.Icyo gihe Semuhanuka akamubwira ati “Mwana wanjye urajye ubeshya ikindi, mwene icyo (kinyoma )kiranyagisha.”
Mu mateka y’U Rwanda, Semuhanuka yamenyekanye ahanika mu binyoma, ariko yabaho,atabaho, nta we uzi iyo yaguye.
NDABAGA, umukobwa w’Intwari
Ndabaga ni mwene Nyamutezi wo mu Bwishaza ku Kibuye( Intara y’Iburengerazuba). Yavutse ari ikinege, kandi yamenyekanye ku gikorwa cy’ubutwari budasanzwe yagize cyo gucungura se ku rugamba,igikorwa ubusanzwe cyakorwaga n’igitsina gabo gusa.
Kuva mu bwangavu bwe, Ndabaga yakoze imyitozo myinshi irimo imyiyereko ya gitore, kurasa,gufora umuheto, gutera icumu no kwizibukira, kumasha,gusimbuka, kwiruka n’ibindi ,kugira ngo atazaba ikigwari ku rugamba,bityo agakoza ise isoni.
Ndabaga, umukobwa wabaye intwari
Kubera imyiyereko ye ya gitore, Ndabaga yesheje umuhigo acungura se Nyamutezi wari ushaje, kandi agabirwa inka nyinshi,bituma abitwaga abagabo bamugirira ishyari kuko agabiwe n’umwami ari umukobwa.
Bakobwa, murebe ko Ndabaga yagombye kwicisha amabere kugira ngo azacungure se, kandi akabigeraho.
Abanyarwanda bigiye byinshi kuri uyu mukobwa, ndetse bamukuraho umugani uvuga ngo “Ibintu byageze iwa Ndabaga” , bikaba bisobanura kugera mu magorwa ku buryo umuntu yiyambaza n’ utari ngombwa amushakaho ubufasha.
Umwungeri ni mwene Nyankaka, akaba yari atuye i Gisali muri Kinazi (ubu ni mu Karere ka Ruhango).
Mwungeri uyu yavuzweho kuba umugabo w’inyangamugayo, kandi akagirirwa ishyari ku buryo burenze urugero,kugeza aho bagenzi be bangaga kumutiza imfizi,maze inka ze zikimywa n’imfizi iturutse ikuzimu, bigatuma inka ze bibyara inyana kakahava.
Umunsi umwe Mwungeri ajya gukora ibwami ararayo. Ijoro rikubye, umugabo Gashubi arikora, aza kumusambanyiriza umugore. Igihe asohotse kwihagarika, abona ya mfizi iri gukora umurimo wayizanye, maze avugije induru,abantu bari mu rugo bose n’izo nka byose birarigita. Aho barigitiye havubutse ikizenga cy’amazi kugeza magingo aya.
Abagiye kwa Mwungeri bahasanze amatongo bafata utwangushye barataha
Aha niho havuye umugani ngo “yakanze Rutenderi”. Rutenderi ni iyo mfizi ya Kinazi yakanzwe na Gashubi ,ikarigitana n’abantu mu butaka ubutagaruka. Bakaba bawuca iyo bagira umuntu inama yo kwitwararika ngo atagira ibyo yangiza.
Sebwugugu, umugabo w’igishwi wiyubikiye imbehe yahoze ariraho
Sebwugugu ni umupfapfa,akaba na rwivanga.Yavuzweho kenshi kutajya imbizi n’umugore we, bapfa ko ari umunyabugugu nk’abagabo b’indarikwa, akaba n’igihubutsi.
Ni kenshi yagiye afunga amahirwe y’urugo rwe,cyane cyane igihe rwabaga rugeze mu mahina hateye inzara y’akandare.
Mwibuke igihe Sebunyagwa uwo yamaraga guhaga amashaza yaturukaga mu rutare Imana ibibutse, umurengwe wamwica akajya gucumita umuhunda w’icumu rishushye mu rutare rwaturukagamo iyo mbuto, ashaka ko amashaza aza ku bwinshi, kuko ngo yari arambiwe umwobo usuka amashaza donyi donyi !
Sebwugugu yagiranye amakimbirane menshi n’umugore we bapfa ubupfapfa bw’umugabo. Umugore wa Sebwugugu yabaye intwari mu bihe byinshi,kugeza n’ubwo yivuganye igikoko cyari kimaze kumurira umugabo,umwami yabona ubutwari bwe,agahita amwirongorera.
Sinjye wahera,hahera Sebunyagwa Sebwugugu wifungiye amayira.
Ngarama wivuganye Saruhara rwa Nkomokomo,Umwami w’Ibishwi n’ibisiga
Abataracukumbuye amateka, bakunda kwitiranya ibintu ,bagira ngo Saruhara ni umuntu ufite uruhara! Saruhara rwa Nkomokomo ni igisiga cyari cyarigize indakoreka, naho Ngarama akaba umugabo w’inyaryenge wishe icyo gisiga !
Ngarama yari umugaragu w’umwami.
Mu gihe Saruhara yari yarayogoje ibintu yica abazanye amaturo i Bwami ikarya ibyo bazanye,Ngarama yakoresheje amayeri yose yari yibitsemo, yicisha kiriya gisiga ubuhiri bw’icyuma yakidunze mu mashanya,ubwo yagaramaga ku rutare runini maze atwikira uruhu rusize amaraso.
Urwo rutare rwitwa ko rwaguyeho Saruhara rwahise rumwitirirwa « Urutare rwa Ngarama » kugeza magingo aya. Urupfu rwa Saruhara rwa Nkomokomo rwatumye Ngarama aba umuntu w’ikirangirire, agororerwa n’umwami cyane, aratunga,aratunganirwa. Si njye wahera, hahera Saruhara rwa Nkomokomo,umwami w’ibishwi n’ibisiga !
Ngarama yivuganye Saruhara rwa Nkomokomo
Urutare rwa Ngarama rukunda no kwitwa Ibare rya Ngarama rukabakaba hegitari eshatu z’ubunini, ruherereye iburasirasuba,mu murenge wa Ngarama, akarere ka Gatsibo. Ngarama uwo wabaye icyamamare mu mateka,nta wigeze amuca iryera, yaheze mu bitekerezo by’Abanyarwanda.
Nyiransibura wanyaye i Kivu
Umwami Ndahiro III Cyamatare yari yaranyaze umugore witwa Nyiransibura mwene Muriro wakomokaga mu gihugu cy’u Bunyabungo( Ubu ni muri RDC). Aho agereye i Bwami, Nyiransibura yashinzwe ibijyanye n’isuku. Umunsi umwe, Umwami Ndahiro yicaye ku nteko akora inama n’ibyegera, bumva urusaku rutangaje, maze bakeka ko ari amarozi yoherejwe n’Abanyabungo, bashaka kwihorera bakisubiza umugore wabo wanyazwe.
Ibitekerezo by’inama byahise bihindura umurongo, higwa ku cyakorerwa Nyiransibura. Nyuma ya byinshi kuri iyo ngingo, hemejwe ko Nyiransibura asubizwa iwabo,aho kwicwa.
Bafashe inzira bageze mu Kinyaga (aho ni mu Karere ka Rusizi),bakirwa n’umuhinza waho w’umuvubyi, aba ari we wirongorera Nyiransibura, aramukundwakaza karahava, amutuza mu kibaya cyiza cya Kinyaga.
Mu gihe Nyiransibura yarimo abyara,ngo isuha yaramenetse, amazi yuzura muri icyo kibaya, i Kivu kivuka gityo, maze ahantu hari hubatse umupfumu wa Nyiransibura hasigara mu mazi yasandaye aturutse mu isuha rye, niko kuvukamo ikirwa ( gishobora kuba ari Ijwi ).
Amazi ya Nyiransibura yuzuye ikibaya cy’Ikinyaga cyose,ahitana urutoki n’indi mirima, ariko wa mupfumu abasha kugera ku butaka amazi ataramukoma imbere. Ng’uko uko abantu batuye ku kirwa cyo mu Kivu.
Umwana wavutse icyo gihe yahawe izina rya Nsibura, akomeza kubana na nyina,aragira inka za se ariko afite amashagaga yo kuzatera Umwami Ndahiro ngo ahorere nyina waciriwe mu Kinyaga.
Kuva icyo gihe, Nyiransibura yanyara ikivu, ntiyongeye kugaragara mu mateka y’urwa Gasabo.
Abazi Kinyaga bavuga ko ari kure y’aho Umwami Ndahiro III Cyamatare yari atuye.
NYIRARUNYONGA,Nyirakigunu w’igishegabo
Umukecuru Nyirarunyonga yari Umusingakazi, akaba nyirakigunu (umuntu utagira ubuntu) n’igishegabo rwoma. Yari akize cyane ku myaka no ku matungo, ariko agahina ukuboko,ndetse abahungu be n’abakazana bari bamuzi.
Mwibuke cya gihe Nyirarunyonga asigira umukazana we Murorunkwere igishyimbo kimwe ngo agiteke aze kugaburira abahinzi bacyuye umubyizi !
Murorunkwere yaratetse, abahinzi bahinguye, Nyirarunyonga agize ngo aracubura inkono amazi arasakara, ahita abwira abahinzi ko umukazana we ari igisambo, bimuviramo guhambirizwa asubira iwabo uko yaje.
Muri ayo maherere, Murorunkwere yasimbujwe murumuna we, aba umukazana mushya kwa Nuwo. Nyirarunyonga amubonye, ati “ Noneho harajwe”… Nyamukobwa na we,ati” Wivuga ngo harajwe, ahubwo hari hasanzwe!”
Nubwo atabayeho, Nyirarunyonga yavuzweho gusambanya umwuzukuru we, igihe ise amufatiye mpiri mu cyaha, amukubita inkoni nyinshi nk’izanura ibirago,umwana aramubwira ,ati “ Ubwo unkubise gutyo kubera ko umfatanye n’umukecuru rimwe mufasha ikibazo afite, ubwo njye nagukubita zingahe nkurikije ibyo ukorera mama!”
Harabaye ntihakabe,indyarya ihimwa n’indyamirizi, naho utazi ubwenge agashima ubwe.
Joriji Baneti,umwana w’icyo ntazi, cyakijije umubyeyi
Joriji Baneti umuhungu w'igishwi wakijije nyina
Abanyarwanda bati “ Ubyaye ishyano araryonsa!” Baneti yabaye umwana w’ikizeze ku buryo budasanzwe. Imyifatire n’imikorere bye batangazaga benshi, bigatuma bamwe batifuza gushyira ingobyi imugongo ngo batabyara umeze nka Joriji uwo.
Icyakora yari azwiho ikintu cyo kumvira, naho kumva no kuzirikana bikamuba kure. Ngaho kumvirana aho kumva, ngaho kumena amahaho, ngaho kwishwanyagurizaho imyenda, ngaho kuribwa n’ingurube aho kuyirya,kushikuza inzugi ku miryango,…
Ngaho nimwibuke , nyuma y’amarorerwa menshi, ukuntu nyina yamutumwe gutira inkono iteka inyama kwa Veronika mu Gacyamo,aho kuyishyira ku mutwe ngo ayizanire nyina, akayizirikaho umugozi akayikurura, nayo ikagenda imuca igitsi inzira yose.
Kandi ntimwirengagize igihe yahengeraga nyina agiye kugura umunyu wo gushyira mu mufa, Joriji uwo yabona nyina avuye aho, agatangira gukora amabi. Igihe inkoko imwikanze iri mu magi, akayitera umujugujugu akayica yanga ko iza kumurega ko yamennye ifu,yarangiza akajya kubundikira ya magi nk’aho ari we nkoko!
Amateka ya Joriji Baneti yabereye benshi akayobera, kandi yigishije ababyeyi benshi gukebura abana babo.
Kuva Joriji Baneti nubwo yakoze ayo mabi yose, byarangiye akijije nyina, ubwp yaremererwaga n’urugi we na nyina bihishe mu giti, akarurekura rukikubita hagati y’ibisambo byabaraga amafaranga bikiruka bikayasiga, we na nyina baramanuka barayafata.
Gusa nubwo bivugwa gutyo, ntawe uzi aho Joriji yabaga haba Umurenge cyangwa umusozi.Nta n’uzi igihe yabereyeho.
Ubuvanganzo Nyarwanda bwagiye guca inkereramucyamo,kugira ngo bwigishe abanyagihugu indangagaciro na kirazira. Abavugwa mu bitekerezo baranzwe no gukora byinshi bitangaje,byaba ibigaragaza ubutwari cyangwa ubugwari bwabo, ariko ntibabayeho. Aho ni ho ubucurabwenge n’ubusizi nyarwanda biziritse umugozi n’umuganda.